Iyo mbonye akazuba karenga
Cyangwa ikirere gihwekereye
Nta kindi mbona uretse ishusho yawe
Na cya bitwenge binyura ubwenge

Iyo nibutse ko uri ukure yanjye
Mpitandushaho kugukumbura
Nkasaba ngo ibihe bikunyibutsa
Bihore iteka mu maso yanjye
Amatwi yanye ajye ahora iteka yumva iryo ryawe
Inseko yawe isa bike iragahora mu maso yanjye

Ref: byabihe byahise
Binyubutsa y'amajoro
Ya ndirimbo wakundaga n'ubu niyo ikimpogoza
Nyabusa ndakwinginze
Gire unsange bwangu ntarajyanwa n'urukumbuzi
Nyabusa ndakwinginze
Ugire unsange bwangu ntarajyanwa nurukumbuzi
Ngo byabihe

Iyo telephone yanjye isonnye iteka
Niruka nzi ko ari wowe unshaka
Iyo nsanze ari undi muntu utari wowe
Ngira umushiha nkavuganabi
Iyo sms zije ari urufwaya
Nkabura iyawa iragahera
Iyo mbuze email yawe
Ngira ipfunwe
Nkagura urwango rwa internet

Nkibaza impamvu isi itari iyacu
Twembi gusa njye nawe
Nkiheba nkumva ko utazasanga nkirimo umwuka

Ref

Nkirikumwe nawe byari nk'ijuri rizira igicu
Ibihe ndirimba bintere intimba iyo mbyibuka
Nkamere nk'akabuye
Gahanutse ku mpanga
Mbura uko mbigenza ngo nsubire byukuri muri byabihe
Biranzahaza
Nkubona wese
Kandi uri kure
Bikanyicisha irung nkapfa ngahwera
Ngata ubwenge ngushaka
Nkakubura aaaaaa
Nkabura uko nakubonaaaa
Binyubutsa y'amajoro
Ya ndirimbo wakundaga n'ubu niyo ikimpogoza
Nyabusa ndakwinginze
Ugire unsange bwangu ntarajyanwa n'urukumbuzi
Nyabusa ndakwinginze
Ugire unsange bwangu ntarajyanwa nurukumbuzi
Ngo byabihe

Ref:
Nsanga nsanga
Byabiheee

Комментарии